1
Yakobo 1:2-3
Bibiliya Yera
Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
Compare
Explore Yakobo 1:2-3
2
Yakobo 1:5
Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.
Explore Yakobo 1:5
3
Yakobo 1:19
Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara
Explore Yakobo 1:19
4
Yakobo 1:4
Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
Explore Yakobo 1:4
5
Yakobo 1:22
Ariko rero mujye mukora iby'iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka
Explore Yakobo 1:22
6
Yakobo 1:12
Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.
Explore Yakobo 1:12
7
Yakobo 1:17
Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka.
Explore Yakobo 1:17
8
Yakobo 1:23-24
kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.
Explore Yakobo 1:23-24
9
Yakobo 1:27
Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.
Explore Yakobo 1:27
10
Yakobo 1:13-14
Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka.
Explore Yakobo 1:13-14
11
Yakobo 1:9
Mwene Data w'umukene yishimire yuko afite isumbwe
Explore Yakobo 1:9
Home
Bible
Plans
Videos