1
Yesaya 51:12
Bibiliya Yera
“Jye ubwanjye ni jye ubahumuriza. Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n'umwana w'umuntu uzahindurwa nk'ubwatsi
Compare
Explore Yesaya 51:12
2
Yesaya 51:16
Kandi nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, ngutwikirije igicucu cy'ukuboko kwanjye, kugira ngo ntere ijuru rishya, nshinge imfatiro z'isi nshya, mbwire i Siyoni nti ‘Muri ubwoko bwanjye.’ ”
Explore Yesaya 51:16
3
Yesaya 51:7
“Nimunyumve yemwe abazi gukiranuka, ishyanga rifite amategeko yanjye mu mitima yabo, ntimugatinye gutukwa n'abantu kandi ntimugahagarikwe imitima n'ibitutsi byabo
Explore Yesaya 51:7
4
Yesaya 51:3
“Uwiteka ahumurije i Siyoni n'imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n'ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y'Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n'ibyishimo n'impundu n'amajwi y'indirimbo.
Explore Yesaya 51:3
5
Yesaya 51:11
Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n'ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.
Explore Yesaya 51:11
Home
Bible
Plans
Videos