1
Yesaya 35:10
Bibiliya Yera
Abacunguwe n'Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n'ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.
Compare
Explore Yesaya 35:10
2
Yesaya 35:3-4
Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw'Imana, izaza ibakize.”
Explore Yesaya 35:3-4
3
Yesaya 35:8
Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.
Explore Yesaya 35:8
4
Yesaya 35:5
Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n'ibipfamatwi bizaziburwa.
Explore Yesaya 35:5
5
Yesaya 35:6
Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk'impara, ururimi rw'ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa.
Explore Yesaya 35:6
Home
Bible
Plans
Videos