Maze Uwiteka aravuga ati “Nk'uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n'igitangaza, ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z'Abanyegiputa n'ibicibwa bya Etiyopiya, abato n'abakuru. Bazagenda bambaye ubusa, badakwese inkweto n'amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze Egiputa isoni.