Maze ngiye kubona mbona umuyaga w'ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n'umucyo w'itangaza, kandi hagati y'uwo muriro haturukaga ibara nk'iry'umuringa ukūbye. Muri wo hagati haturutsemo ishusho y'ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y'umuntu; kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n'amababa ane. Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw'ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw'inyana, kandi byarabagiranaga nk'umuringa ukūbye. Kandi byari bifite amaboko y'umuntu munsi y'amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n'amababa yabyo, amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n'irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendaga umujya umwe.