kandi ujye ubigisha amategeko yayo n'ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n'imirimo bakwiriye gukora. Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana n'inyangamugayo, banga impongano. Ubahe ubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.