Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka.
Kandi n'abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y'igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y'ingeso nziza nk'uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.