Luka 8:47-48
Luka 8:47-48 KBNT
Umugore abonye ko yamenyekanye, aza ahinda umushyitsi, maze apfukama imbere ya Yezu, avugira mu ruhame icyatumye amukoraho, n’uko yahereyeko akira ako kanya. We rero aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije, genda amahoro.»