1
Luka 9:23
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Nuko akabwira bose, ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire!
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Luka 9:24
Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza.
3
Luka 9:62
Yezu aramusubiza ati «Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.»
4
Luka 9:25
Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki?
5
Luka 9:26
Koko rero, umuntu uzanyihakana, agahakana n’amagambo yanjye, uwo nguwo Umwana w’umuntu na we azamwihakana, igihe azazira mu ikuzo rye, n’irya Se, n’iry’Abamalayika batagatifu.
6
Luka 9:58
Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we, ntagira aho arambika umutwe.»
7
Luka 9:48
Arababwira ati «Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero umuto muri mwe, ni we mukuru.»
ቤት
መጽሐፍ ቅዱስ
እቅዶች
ቪዲዮዎች