1
Yohani 6:35
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Yohani 6:63
Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo.
3
Yohani 6:27
Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»
4
Yohani 6:40
Icyo Data ashaka, ni uko ubona Mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka.»
5
Yohani 6:29
Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.»
6
Yohani 6:37
Uwo Data ampa wese angeraho, kandi uza ansanga sinzamujugunya hanze.
7
Yohani 6:68
Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.
8
Yohani 6:51
Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.»
9
Yohani 6:44
Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.
10
Yohani 6:33
Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.»
11
Yohani 6:48
Ni jye mugati w’ubugingo.
12
Yohani 6:11-12
Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi, uko bazishakaga. Bamaze guhaga, Yezu abwira abigishwa be, ati «Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.»
13
Yohani 6:19-20
Bamaze kugashya ahantu h’amasitadi makumyabiri n’atanu cyangwa mirongo itatu, babona Yezu agenda ku nyanja, ageze hafi y’ubwato. Ubwoba burabataha. Ni bwo Yezu ababwiye ati «Nimuhumure, ni jye.»
ቤት
መጽሐፍ ቅዱስ
እቅዶች
ቪዲዮዎች