1
Intangiriro 3:6
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso, kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo, aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya.
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Intangiriro 3:1
Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi Uhoraho yari yahanze. Ibaza umugore, iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?»
3
Intangiriro 3:15
Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.»
4
Intangiriro 3:16
Abwira umugore ati «Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.»
5
Intangiriro 3:19
Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu.»
6
Intangiriro 3:17
Hanyuma abwira Muntu ati «Kuko witaye ku magambo y’umugore wawe ukarya ku giti nari nakubujije nkubwira nti ’Ntuzakiryeho’, ubutaka buravumwe ku mpamvu yawe. Uzabukuramo ikizagutunga bikugoye, iminsi yose y’ukubaho kwawe
7
Intangiriro 3:11
Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?»
8
Intangiriro 3:24
Nuko yirukana Muntu, maze mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni ahashyira Abakerubimu bafite inkota y’umuriro wikaragaga, ngo barinde inzira igana ku giti cy’ubugingo.
9
Intangiriro 3:20
Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose.
Home
Bible
Plans
Videos