Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Na we aramusubiza ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.” Aramubaza ati “Ni ayahe?” Yesu aramusubiza ati “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Uwo muhungu aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?” Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi. Yesu abwira abigishwa be ati “Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.” Abigishwa babyumvise barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo, ni nde ushobora gukizwa?” Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”
Share
Read Matayo 19
Save verses, read offline, watch teaching clips, and more!
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos