“Hariho umutunzi wambaraga imyenda y'imihengeri n'iy'ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. Kandi hariho n'umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w'uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, kandi yifuzaga guhazwa n'ubuvungukira buva ku meza y'umutunzi. “Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n'umutunzi na we arapfa arahambwa. Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y'urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n'uyu muriro.’ “Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. Kandi uretse n'ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n'abava aho batagera hano.’ Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’ “Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.’ Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazīhana.’ Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n'abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ”
Share
Read Luka 16
Save verses, read offline, watch teaching clips, and more!
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos