Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y'umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka, kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n'abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y'abatubaha Imana umwuzure, kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y'i Sodomu n'i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubaha Imana, ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha, (kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y'ubugome yarebaga akumva.) Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w'amateka ngo bahanwe
Share
Read 2 Petero 2
Save verses, read offline, watch teaching clips, and more!
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos